User:Lionel lizzo/sandbox/Lionel lizzo

From Wikipedia, the free encyclopedia

LIONEL LIZZO NI MUNTU KI

Lionel lizzo ubusanzwe amazina yiswe n'ababyeyi ni ITANGISHATSE Lionel, yavutse mu mwaka w'1997, avukira mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Nyankenke mu cyaro cya Rwagihura. Akaba ari ho yakuriye arerwa n'ababyeyi be ari bo MBARUSHIMANA Froduard na MUKAFERESI Speciose. ku myaka ya Lizzo 15 nibwo yari arangije ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri rwa Murama ho mu karere ka Rulindo, ari naho kandi yanakomereje amashuri yisumbuye mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo (ENGLISH-SWAHILI-KINYARWANDA), yakomereje amashuri muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho, ahakura impamyabumenyi y'ikiciro cya 2 (bachelor degree). Lionel lizzo yaciwe intege n'urupfu rwa Nyina watabarutse ku ya 7 Nzeri 2020, kuko byatumye yiyemeza no kudakora ikirori na kimwe mu buzima bwe kubera urupfu rwa nyina, ku ikubitiro byatumye atambara ikanzu yerekana ko yarangije ikiciro cya 2 cya kaminuza. Kugeza ubu lionel lizzo ni umunyamakuru wa Radio Ishingiro-radioishingiro.com ikorera mu karere ka Gicumbi ndetse ikagira n'iSshami ryayo mu karere ka Gatsibo. Lionel lizzo yashakanye na MUKAMUTARA Fabiola mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa kanama tariki 6.


References https://twitter.com/itangishatsel1?lang=en https://www.facebook.com/lionel.itangishatse.10 https://www.facebook.com/lionel.itangishatse.3


External links https://en.unesco.org/radioict/radios/ishingiro-radio#:~:text=Radio%20Ishingiro%2C%20inaugurated%20in%20June,community%20radio%20stations%20in%20Rwanda.&text=The%20main%20mission%20of%20the,active%20change%20to%20our%20community%22.

<Autobiography>